Sigasira amagara

Sigasira amagara Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Sigasira amagara, Medical and health, Gakinjiro, Kigali.

11/09/2025

Kurangiza vuba (premature ej*******on) ni ikibazo gikunze kubaho ku bagabo benshi, kandi gishobora kugira ingaruka ku mubano w’abashakanye.
Impamvu zituma umugabo arangiza vuba:
1. Ibibazo by’imitekerereze (psychological factors):
Umunabi cyangwa stress.
Kubura icyizere mu gitsina (performance anxiety).
Kuba atigeze agira uburambe mu mibonano.
2. Impamvu z’umubiri (biological factors):
Indwara zimwe nka prostati ifite ibibazo, diabète, cyangwa hypertension.
Umutima n’imitsi y’igitsina bidafite imbaraga.
Hormones zitari ku rugero rukwiye.
3. Imibanire hagati y’abashakanye:
Kuba umugabo yumva atanyuzwe cyangwa afite impungenge mu rukundo.
Kutavugana neza ku byifuzo byo mu buriri.
Impamvu bishobora gutuma aca umugore inyuma:

Iyo umugabo ahora arangiza vuba, umugore ashobora kumva atanyuzwe kenshi.

Umugabo nawe ashobora kumva yatsinzwe cyangwa atishimye, bikamutera gushaka ahandi yibwira ko yakumva ari “umugabo wuzuye”.

Kuba bataganira cyangwa ntibashake umuti w’ikibazo.
Ese nawe ugira ikibazo cyo kurangiza vuba watwandikira cyangwa ukaduhamagara kuri +250787995389 duragufasha ureke gusuzugurwa no gukora n'isoni imbere y'umugore wawe.
Hari product zagufasha ukabasha kuba wakora igikorwa neza Kandi zumwimerere.

Ese nawe ugira ikibazo cyo 𝐜𝐚𝐥𝐥 𝐚𝐧𝐝 𝐰𝐡𝐚𝐭𝐬𝐚𝐩𝐩 +250787995389 Kurangiza vuba (Premature Ej*******on) ni uko umugabo arangiz...
04/09/2025

Ese nawe ugira ikibazo cyo 𝐜𝐚𝐥𝐥 𝐚𝐧𝐝 𝐰𝐡𝐚𝐭𝐬𝐚𝐩𝐩 +250787995389 Kurangiza vuba (Premature Ej*******on) ni uko umugabo arangiza imibonano mpuzabitsina mbere y’igihe aba yifuza, cyangwa mbere y’uko uwo bakorana imibonano abona umunezero.
👉 Ibi biterwa n’impamvu zitandukanye, harimo:
1. Impamvu z’imitekerereze (psychologiques)
Umunaniro, umujinya cyangwa guhangayika.
Kubura ikizere mu mibonano cyangwa kugira ubwoba bwo kutishimisha uwo muri kumwe.
Kuba utaramenyereye imibonano (experience nkeya).
2. Impamvu z’imibereho (habits)
Kwihutira gukora imibonano.
Kumenyera kwikinisha (ma********on) mu buryo bwo kwihuta.
3. Impamvu z’umubiri (physiologiques/medicales)
4. Urwego rwo hejuru rw’imisemburo (hormones).
Uburwayi nka prostatitis (uburwayi bwa prostate), infection mu myanya ndangagitsina.
Imikaya n’imitsi y’igitsina ikora cyane kurusha bisanzwe.
Imitekerereze y’ubwonko ijyana n’uburyo bw’iyumviro (neurotransmitters) ikora bitari ku rugero rusanzwe.

𝐍𝐢𝐛𝐚 𝐧𝐚𝐰𝐞 𝐮𝐟𝐢𝐭𝐞 𝐢𝐤𝐢𝐛𝐚𝐳𝐨 𝐜𝐲𝐨 𝐤𝐮𝐫𝐚𝐧𝐠𝐢𝐳𝐚 𝐯𝐮𝐛𝐚 𝐰𝐚𝐝𝐮𝐡𝐚𝐦𝐠𝐚𝐫𝐚 𝐜𝐠 𝐮𝐤𝐚𝐭𝐰𝐚𝐧𝐝𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚 𝐤𝐮𝐫𝐢 +250787995389

𝙂𝙪𝙩𝙖𝙠𝙖𝙯𝙖 𝙞𝙗𝙞𝙧𝙤 𝙗𝙮𝙤𝙧𝙤𝙨𝙝𝙮𝙚!!(Takaza ibiro 20 mu mezi 2)______________________________+250787995389(WhatsApp)Hari    z'umwi...
27/04/2025

𝙂𝙪𝙩𝙖𝙠𝙖𝙯𝙖 𝙞𝙗𝙞𝙧𝙤 𝙗𝙮𝙤𝙧𝙤𝙨𝙝𝙮𝙚!!

(Takaza ibiro 20 mu mezi 2)
______________________________
+250787995389(WhatsApp)

Hari z'umwimerere mfite zagufasha gutakaza ibiro no gukuraho ibinure byo ku nda.Menya ko ibyo urya Nabyo bibifitemo Uruhare runini

Nyandikira umpe amakuru ya 𝗴𝗿𝗼𝘂𝗽 𝘀𝗮𝗻𝗴𝘂𝗶𝗻
yawe !!✔️
Ibiro ufite✔️
Indeshyo yawe✔️
Imyaka ufite✔️
Ceinture yawe mu nda✔️
Nanjye ngukorere 𝙍𝙚𝙜𝙞𝙢𝙚, 𝙩𝙞𝙯𝙖𝙣𝙚 na 𝗣𝗿𝗼𝗱𝘂𝗰𝘁s zagufasha utavuye iwawe mu rugo 0787 995 389

26/03/2025

* /
Niba wibonaho ibi bimenyetso ihutire kwivuza ibibyimba bitaragukuriramo bikaba binini cyane;. Call 0787995389

Ibibyimba byitwa ”Myoma cg Fibroid mururimi rw'icyongereza” ni ibibyimba bifata kuri nyababyeyi bigakurira mu mikaya yayo.Ahanini ibi bibyimba biba bitandukanye mu bunini bimwe ari bito ibindi ari binini.Nubwo hari myoma zitagaragaza ibimenyetso ariko hari n'izibigaragaza.

byerekana ko ufite ibyo bibyimba;

•Kubabara mu kiziba cy’inda
•Imihango myinshi kandi imara igihe kirekire
•Kubyimba inda ukajya wumva umeze nkaho utwite cyangwa se ukibwira ko wabyibushye ariko ukabona ubyibuha inda gusa
•Kubabara cyane mu gitsina igihe ukora imibonano mpuzabitsina
•Kudasama(ubugumba)
•Constipation
•Kwihagarika ukababara
•Kuribwa umugongo
•Gukuramo inda wikurikiranya
•Kubyara abana batagejeje
igihe cyo kuvuka
Ni iki gitera ibi bibyimba muri nyababyeyi ?
Nubwo impamvu zitera ibi bibyimba muri nyababyeyi zitavugwaho rumwe,ahanini hagarukwa ku mpamvu y’imisemburo myinshi ya Estrogen bikaba bigaragazwa nuko ibi bibyimba bitangira gufata umugore cyangwa se umukobwa wageze mu gihe cy’ubwangavu,bikaba bidashobora gufata umuntu igihe umubiri utaratangira gukora imisemburo ya Estrogen.

Ikindi kigaragaza ko iyi misemburo ariyo nyirabayazana nuko ahanini iyo umugore ageze muri menopause bya byimba bigenda kuko na wa musemburo uba ugenda ugabanuka mu mubiri.

bira vurwa bigakira?
Dutanga service zubu*ima zitandukanye
, ,, ni zindi rwara twegere tugufashe
Whstpp +25 0787995389
Call+250787995389

20/03/2025

Kutabyara hagati y’abashakanye byitwa “ubugumba” ni indwara ikunda kugaragara mu bashakanye kandi yibazwaho byinshi cyane cyane mu biyitera.
https://wa.me.+250787995389
Bavuga ko ari ubugumba mu gihe abashakanye bamaze imyaka itatu babana badasama kandi nta nzitizi ihari

ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije imiryango y'abatuye isi aho usanga bwibasira abashakanye bityo kigatera ingorane zikomeye hagati yabo ku buryo hamwe unasanga bitera intonganya za buri munsi ndetse no gusenyuka kw'ingo zimwe na zimwe cyane ko burya buri umuryango uba wifuza kubyara ugaheka. Ubugumba rero bushobora guturuka ku mugore cyangwa ku mugabo bityo mu gihe bibayeho bikaba ari inshingano za buri wese mu gushakira umuti iki kibazo aho kwitana ba mwana.

Ku bagore ubugumba burimo amoko abiri:

ubugumba bwa mbere bubaho igihe umugore atigeze asama na rimwe cyangwa yarabyaye rimwe agahita agumbaha burundu.
ubugumba bwa kabiri bukaba ari igihe noneho umugore akunze gukuramo inda.
Aha ni byiza ko umugore amenya igitera bumwe muri ubu bugumba, akihutira kujya kwa muganga bakamurebera ikibitera.

Dore impamvu zishobora gutera ikibazo cy'ubugumba cyangwa kutabyara ku mugore:

1.Ku*iba kw'imiyoborantanga

Hari n'igihe umugore ashobora kuba yarazibye imiyoborantanga, aho usanga kimwe cya kane cy'abagore baba ingumba kubera iki kibazo,bityo ngo gusama bikaba bidashoboka kuko intangagabo zibura aho zinjirira. Gusa ngo birashoboka ko intanga ngabo n'intanga ngore bihurira hanze y'umura ibi rero bikaba bitera kuba umugore yasamira inyuma y'umura.

2.Intanga ngore z'ibihuhwe

Hari ubwo umugore ashobora kuba ingumba kubera ko adafite intanga ngore cyangwa se igihe azifite ariko ari ibihuhwe, muri iki gihe ngo bishoboka ko umugore bamutera intanga hanyuma zigahuzwa n'iz'umugabo.

3.Imihindagurikire y'ukwezi k'umugore

Hari abagore bafite ukwezi guhindagurika. Akaba atabasha kumenya igihe imihango izira kuko ukwezi kwe guhindagurika cyane. Hakaba ubwo imihango ije muri uku kwezi ubundi hagashira andi mezi abiri ntakintu arabona. Niba uri umugore ukaba ufite ukwezi kuri munsi y'iminsi 21 cyangwa kurenza iminsi 35, ugomba kwihutira kwa muganga akakugira inama y'uburyo wabyifatamo kuko bishobora kukiviramo gutinda kubona urubyaro.

4.Indwara

Hari indwara zimwe na zimwe zatera iki kibazo. Ingero batanga ni:Diyabete, Umwingo,indwara z'ibyuririzi za canseri,..Niba ubona warabuze urubyaro kandi hari indwara imwe muri izi waba urwaye,cyangwa indi ukeka ko yaba ibitera,banza u*ivuze zikire neza ntakabuza uzatwita kandi wibaruke ntakibazo.
Izindi ni indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitavuwe neza nazo zishobora gutuma imiyoborantanga yifunga

5.Ururenda

Ikindi gishobora gutuma umugore aba ingumba ni igihe ururenda rwe rudashobora gufasha intanga ngabo kwihuta ngo igere mu murerantanga.

6.Ibiro

Umuntu unanutse bikabije cyangwa ubyibushye ku buryo burenze ibikenewe ashobora kubura urubyaro. Uku kunanuka cyangwa kubyibuha cyane bituma habaho guhindagurika mu misemburo ye.

7.Anovulation

N,igihe intaga ngore idasohoka go ive mu gasabo kayo kadi yakuze bityo ntibashe guhura n’intanga ngabo.

8.imiterere ya nyababyeyi ibuza igi gukura biterwa ahanini n’ibibyimba cyangwa infection

Ikindi gishobora gutuma utabyara ni ugukora imyitozo ngororamubiri ikabije cyangwa se imirire mibi.

Ubugumba ni ikibazo gishobora kuvurwa kigakira bitewe n’impamvu ibitera muzo twabonye. Hari nanone igihe impamvu ibitera itabasha kuvurwa. Bisaba kuba hafi umuntu wahuye n’iki kibazo kuko ariyanga akumva nta gaciro afite mu bandi. Ntagomba guhezwa. Kumubwira amagambo akomeretsa ahubwo bisaba kumuba hafi kugira ngo bitamwongerera kwiheba.

ubu ubuvu*i gakondo bw' abashinwa bukoresha imiti y’inyunganiramirire bubasha kurandura burundu icyo kibazo cy’ubugumba.

Kuko bukoresha miti gakondo y’abashimwa ikozwe mu bimera ijana ku ijaa ikaba nta ngaruka mbi igira ku wayikoreshaje kandi ikaba ifite uushobozi bwo kuringaniza imisemburo ndetse no gutuma intanga ngore zitaba ibihuhwe ahubwo zikaba zishyitse,ndetse no gukora neza kw'imyanya myibarukiro y'abagore n'abakobwa.

Ubu rero twabazaniye imiti myimerere ikoze mu bimera gakondo by’abashinwa kandi ikaba yizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ubu*iranenge ihabwa n’ibigo nka FDA (FOOD and Drugs Administration) akaba nta ngaruka mbi igira ku muntu wayikoresheje muri iyo miti twavuga nka: Golden six ,Ca+Fe+Zi , sea cucumber jully,Reishi,Maharani,Ginseng capsule


Mwaduhamagara kuri

https://wa.me.+250787995389

*TEA TREE OIL TOOTHPASTE* *Tandukana nindwara zo mukanwa ndetse no kwangirika kwamenyo*Uyu muti wo mukanwa ni umwimerere...
20/03/2025

*TEA TREE OIL TOOTHPASTE*

*Tandukana nindwara zo mukanwa ndetse no kwangirika kwamenyo*

Uyu muti wo mukanwa ni umwimerere Nta butabire na bucye burimo

Tea tree oil toothpaste ni umuti ukuraho ibibazo byo mukanwa byose aribyo:

1.kugira impumuro mbi mu kanwa

2.Kuva amaraso mwishinya

3.kurwara udusebe two kururimi

4.ikomeza amenyo kuburyo niyo yaba akurya uburibwe bugenda ugakira amenyo

5.ikura amabara cg ibizinga byo kumenyo

6.ibibazo byo mukanwa byose byakunaniye ibikuraho burundu

7.ninziza cyane kubana kuko mu*iko bamira iyo bari koza mukanwa bikaba byakwangiza igifu cyabo ariko muri iyi ntabyangiza igifu bibamo

*Iyi toothpaste ushobora kuyikoresha utanarwaye ugirango urinde mu kanwa hawe*

Kubindi bisobanuro duhamagare cg utwandikire kuri WhatsApp +250787 995 389

Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora ...
07/02/2025

Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.

Ese umuvuduko w’amaraso ni iki?

Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole).

Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.

Ubwoko bw’umuvuduko w’amaraso ukabije

Habaho ubwoko 2; ubwoko bw’ibanze n’ubwoko bwisumbuye.

Ubwa mbere cg ubw’ibanze nibwo bwoko bugaragara cyane bw’umuvuduko w’amaraso ukabije, ubu bwoko bugenda bugaragara uko umuntu agenda akura mu myaka.

Ubwoko bwa 2 cg se ubwisumbuyeho bwo buterwa n’ubundi burwayi cg se ikoreshwa ry’indi miti imwe n’imwe. Ubu bwo buravurwa iyo bakuyeho ikibutera.

Hari ibindi bintu (nk’imyitozo ngorora mubiri, kugira ubwoba, cg se ubyutse) bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso uzamuka ariko bitavuze ko ufite umuvuduko w’amaraso ukabije.

Abantu benshi bafite umuvuduko w’amaraso ukabije (cg se barwaye hypertension) nta bimenyetso bakunda kugaragaza kenshi ndetse niyo ibipimo byabo biri hejuru cyane. Ntugomba gutinya cg gushidikanya kwipimisha mbere ngo nuko utarabona ibimenyetso

Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko cyane cyane imyitwarire yawe : uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.

Ibimenyesto byatuma ukeka ko ufite umuvuduko w’amaraso ukabije .

1. Kumva umutima utera cyane ukanabyumvira mu gutwi kumwe cyangwa yombi, cyane cyane uryamye cyangwa uri ahantu hacecetse.

2. Kuribwa umutwe biherekejwe no guhorana umunaniro, akenshi ubu bubabare bukunze kubaho mu gihe umuntu akangutse. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bu*ima (OMS) ritangaza ko umuntu mukuru umwe muri batatu aterwa umutwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

3. Kutabona neza: Umuntu yumva ikizungera cyangwa isereri bigendana no kumva atabona neza cyangwa akabona ibikezikezi.

4. Kubira ibyuya: Gututubikana bidafite indi mpamvu bishobora kuba impuruza y’uko umuvuduko w’amaraso wazamutse.

5. Kuva imyuna (Kuva amaraso mu mazuru)

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera umuvuduko w’amaraso ukabije :

* Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.

* Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)

* Kunywa itabi : bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.

* Kunywa inzoga nyinshi.

* Kurya umunyu mwinshi.

* Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.

* Kudakora imyitozo ngorora mubiri.

* Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.

* Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Co***ne cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso.

* Kuba urwaye indwara nka ; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.

* Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe nk’ imiti iringaniza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza ububare …

Ese ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije ?

Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo bita tueur silencieux, mu rurimi rw’igifaransa kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza nk’imitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko, ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara.

Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutera indwara z’umutima. Iyo umuvuduko ukabije w’amaraso wangije imitsi y’amaraso yo mu bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba yahita agwa muri koma, kimwe n’uko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rw’igifaransa.

Dore ibintu bitandukanye wakora ukagabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

1. Gukora imyitozo ngororamubiri

Gukora Siporo ni ikintu cyiza cyane ,kuko bituma umutima utera neza kandi ukagira imbaraga,ukabasha kohereza amaraso mu mitsi agenda neza, nanone bituma muri rusange ibice by’umubiri byose bikora neza kandi bikagira imbaraga.

Gukora Imyitozo ngororamubiri byibuze iminota 150 mu cyumweru ukora siporo yoroheje cyangwa ugakora siporo ivunanye mu gihe cy’iminota 75 mu cyumweru bituma umubiri ubasha kugabanya umuvuduko w’amaraso ku kigero cyiza.

Tugirwa inama niba tutabona umwanya wo gukora siporo ,yo kugenda n’amaguru mu gihe cy’iminota mirongo itatu ku munsi nabyo kuko bifasha umubiri kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.

2. Kugabanya ingano ya Sodium Turya

Umunyu ngugu wa Sodium ufitanye isano ya hafi n’iyongera ry’umuvuduko w’amaraso ,uyu munyungugu ukaba uboneka muri uyu munyu w’igikoni turya ,nanone wawusanga mu biribwa bitandukanye byabashije gutunganywa ngo bibashe kubikwa igihe kirekire bitangiritse.

Tugirwa inama yo kugabanya umunyu turya ,ukaba muke bishoboka kandi tukirinda kurya umunyu mubisi nkuwo bita ku minjira kwa kundi uwongera mu biryo mu gihe wumva harimo muke cyangwa kwa kundi tuwushyira ku igi ari mu bisi.

3. Kugabanya Kunywa inzoga

Inzoga ituma umuvuduko w;amaraso wiyongera cyane kandi ikongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima na stroke ,bikaba ari byiza ku*ireka burundu niba ubishoboye

Ariko niba utabishoboye tubwirwa inama yo kunywa ikirahuri kimwe ku munsi ku mugore naho ku mugabo ni ibirahuri bibiri ku munsi niba ubirengeje umenye ko warengereye.

4. Kurya ibiryo bibinekamo Potassium ku bwinshi

Umunyungugu wa Potassium ubasha kugabanya urugero rw’umunyu ngugu wa Sodiumu mu mubiri,kandi tukaba twabonyeko umunyungugu wa sodium utuma umuvuduko w’amaraso wiyongera.

Hari ibiribwa bitandukanye wasangamo umunyungugu wa Potasium harimo nka

Imboga rwatsi

Inyanya ,ibijumba n’ibirayi

Imbuto harimo watermelon ,imineke n;amacunga

Ibikomoka ku mata harimo amata na yawurute

Ibishyimbo n’ubunyobwa

5. Kugabanya kunywa ikawa

Ikawa iba yuzuyemo Caffeine ,kandi caffeine ikaba ituma umuvuduko w’amaraso uzamuka ku kigero cyo hejuru ,ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko nyuma yo kunywa ikawa umuvuduko w’amaraso uhita uzamuka cyane

Bikaba ari byiza kureka kunywa ibintu byose bibonekamo caffeine niba ugira uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije,

6. Iga guhangana na Stress

Kugira imihangayiko bituma umutima utera cyane ,imitsi itwara amaraso ikikanya ,hanyuma umuvuduko w’amaraso ukazamuka ku kigero gikabije.

Ibi kandi bishobora gutuma wadukana ingeso zo kunywa inzoga z’umurengera no kurya ibyo bibi ,akaba ariyo mpamvu washaka uburyo bwose warwanya stress muri wowe

*Gerageza wumve umu*iki ukunda

*Gira gahunda mu kazi

*Wakora Meditation na Yoga

*Ushobora no gushaka umuntu wagukorera ka massage

Niba ibyo byose byanze shaka umuganga wize gufasha abafite ibibazo by’imitekerereze.

7. Kurya Shokora yirabura

Shokora yirabura ikungaye ku byitwa flavonoids ibi bikaba bituma imitsi itwara amaraso ikweduka ,amaraso akabasha gutambuka nta mbogamizi na mba ,bikaba ari byiza kurya kenshi ububwoko bwa Shokora kuko bufasha kugabanya umuvuduko w’amaraso.

8. Kwirinda umubyibuho ugabanya ibiro by’umurengera

Umubyibuho uzana n’ibyago birimo kurwara indwara z’umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso ,ubushakashatsi bwagaragajeko kugabanya ibiro by;umurengera byibuze 5% bigabanya umuvuduko w’amaraso ku kigero gishimishije

Iyo ubashije kurwanya umubyibuho ,ibinure mu mubiri biragabanyuka ,imitsi itwara amaraso ikabasha gukweduka neza ,amaraso agatembera neza n’umutima ugatera wisanzuye.

9. Kureka itabi

Itabi ni ribi cyane ,ryangiza imitsi itwara amaraso ,rikongera ibyago byo kurwara indwara z;umutima nanone kandi rituma imitsim itwara amaraso ikomera gukweduka kwayo bikaba ingorabahizi,

Si ibyo gusa itabi ryongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha, rigaca intege abasirikare b’umubiri ukibasirwa n’uburwayi butandukanye

Bikaba ari byiza kurireka burundu ,ukaba wikingiye ibyo byose.

10. Kugabanya kurya no kunywa ibyongerewe amasukari

Ibiryo cyangwa ibinyobwa byongerewe amasukari bishobora kuba intandaro yatuma umuvuduko w;amaraso wiyongera ,ariko ubushakashatsi buracyakorwa ngo hagaragazwe isano ya nyayo iri hagati yo kwiyongera ku muduko w’amaraso namasukari.

11. Kurya inkeri

Inkeri n’ibizikomokaho bikungahaye ku ntungamubiri ya Polyphenol ikaba ituma umutima ukora neza iakgabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, uburwayi bwa Diyabeteu, ndetse ikanagabanya uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso.

12. Itoze gukora Meditation

Meditation ni nziza cyane ituma umubiri uruhuka ubwonko bugakora neza n’ibindi bice by;umubiri muri rusange,gukora meditation bitegeka agace ko mu bwonko gashinzwe imitsi itwara amaraso gukora neza bityo bikaba byagabanya umuvuduko w’amaraso.

Ese waba u*i imiti yakuvura iyi ndwara ?

Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda ibiyitera twavuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara, gukira bikaba byaranze.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).

Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikarinda n’umutima kuba wakora nabi.Muri iyo miti twavugamo nka: Dyna Tonic, Ginali capsule, Green tea capsule , yeegano capsule, Sprulina tablet, . Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera

Mwaduhamagara kuri https://wa.me.+250787995389(WHATSAPP)

Address

Gakinjiro
Kigali

Telephone

+250787995389

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Sigasira amagara posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Practice

Send a message to Sigasira amagara:

Share

Share on Facebook Share on Twitter Share on LinkedIn
Share on Pinterest Share on Reddit Share via Email
Share on WhatsApp Share on Instagram Share on Telegram