ISARO Health

ISARO Health Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from ISARO Health, Medical and health, kigali, Kigali.

23/09/2023

Ibyo wamenya ku ndwara y’ibibyimba byo mu nda n’uko wabyirinda

Ibibyimba byo mu nda ni indwara ikunze gufata muri nyababyeyi . Iyi ndwara yitwa fibroid cyangwa myome ikaba ikunze gufata abagore ishobora guterwa na karande zo mu muryango cyangwa se ikibazo mu misemburo (ormone) estrogene na progesterone . Kenshi iyi ndwara ikunze kwitiranwa na kanseri y’inkondo y’umura ariko ntabwo ariyo. Dore bimwe mu bimenyetso by’yo ndwara kwisuzumisha niba udafite iyi ndwara :

• Kuva amaraso menshi mu gihe wagiye mu mihango
• Kwiyongera kw’iminsi y’imihango ; iminsi igera ndetse ishobora no kurenga 7 mu kwezi kw’imihango
• Kuribwa mu gitsina
• Gushaka kwihagarika kenshi
• Kunanirwa kwihagarika
• Kunanirwa kwituma
• Kuribwa n’umugongo cyangwa ibirenge

Rimwe na rimwe, ibi bibyimba bishobora gutera kuribwa igihe bitangiye kunyunyuza amaraso. Iyo bitabonye ibi bitunga bitangira gupfa. Ariko bimwe mu bisigisigi biba byarasigaye, bishobora gutera ububabare ndetse bikaba byanavamo kurwara umutwe. Naho ku bibyimba biri mu nda ibyara, bifunga inzira y’amaraso bityo ububabare bugakomeza kwiyongera. Aho biherereye ndetse n’ubwinshi bw’ibibyimba bishobora kukubera ikimenyetso cy’iyi ndwara.

Dore bumwe mu bwoko bw’ibi bibyimba :

Submucosal fibroids : ibi bibyimba bifata ahagana imbere mu nda ibyara. Ibi nibyo bikunze gutera kuva cyane mu gihe cy’imihango. Ibi biri mu bishobora gutuma umuntu atabyara.

Subserosal fibroids : ibi byo bikunze gufata aho inda ibyara itangirira ndetse no ku ruhago. Ibi bitera ibibazo bijyana no kwihagarika. Hari igihe kandi bishobora gufata ahagana inyuma mu nda ibyara bikaba byagutera kuribwa mu mugongo.

Intramural fibroids : bino bikunze gufata ahagana ku ruhu rugize inda ibyara. Ingaruka zikunze kugaragara kenshi ni ukuribwa ku buryo bukabije ndetse no kugira ibihe by’uburumbuke bitarangira kandi bigoye. Ikindi nanone ni uko inda ibyara ishobora kwiyongera.

Ihutire kujya kureba muganga mu gihe ufite ibi bimenyetso :
• Mpamagara 0782249675

UBURYO BWOROSYE WAVURA UMWANA IBICURANE N'INKORORAIbicurane n’inkorora ni indwara zikunda kuzahaza abantu ariko ugasanga...
21/09/2023

UBURYO BWOROSYE WAVURA UMWANA IBICURANE N'INKORORA

Ibicurane n’inkorora ni indwara zikunda kuzahaza abantu ariko ugasanga iyo igeze ku bana ho biba ibindi ugasanga umwana yazahaye. Nyamara nubwo izi ndwara zizahaza abana hari uburyo bworoshye buri wese yakoresha akajya afasha abana be igihe bahuye n’izi ndwara.

A.DORE UKO WAVURA UMWANA INKORORA:

1.Kumuha isupu ishyushye y’inkoko :

mu bushakashatsi bwakozwe na Centre Médical ya Université ya Nebraska, basanze ko fer na zinc biba mu isupu y’inkoko itogosheje bifasha mu kuvura inkorora ku bana .

2.Ubuki n’indimu :

indimu n’ubuki ni umuti w’inkorora kuko indimu ikize kuri vitamin C, ubuki bukaba ari antibiotique karemano. Mu gutegura uyu muti ufata umutobe wo mu ndimu 1 ugashyiramo ibiyiko bibiri by’ubuki bwiza umwana akaza kubinywa gatatu ku munsi. Bihabwa umwana uri hejuru y’amezi atandatu. Utabonye ubuki ushyiramo bombo y’inkorora ikayengeramo ugaha umwana ku kayiko.

3.Creme y’imineke :

ufata imineke ibiri ihiye ukayiponda ugashyiramo amazi ashyushye yabize ml 400 ukavanga. Bitereke ahantu bihore neza uze kuvangamo ubuki ari uko byahoze.

Muhe kuri iyi mvange anyweho kane ku munsi . ari umwana utabasha kunywa ibintu bihoze ubanza kubishyushyamo gake.

B.Uko wavura umwana ibicurane :

1.Ufata ibibabi bya menthe( umwenya ) bishya ugashyira hafi y’uburiri bwe akaza kujya ahumeka umwuka wabyo.

Gusa ku bana barwaye izindi ndwara z’ubuhumukero nka asthma n’izindi uyu muti ntabwo ukoreshwa

Ibindi washyira hafi y’uburiri bwe harimo gufata igitunguru ukagitamo ukagishyira hafi y’uburiri bwe. Naho wirinda kugikoresha mu gihe umwana arwaye indwara z’ubuhumekero.

Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha mu kuvura umwana inkorora cyangwa se ibicurane.

Gusa iyo ubonye ibimenyetso bihinduka umwana akarushaho kugira umuriro, kuruka, kunanirwa cyane, kubura appetit n’ibindi uba ugomba kumujyana kwa muganga kuko hari ubwo ibicurane n’inkokora biba biri kumwe n’izindi ndwara.

Tugira Inyunganira mirire zivura inkorora ndetse nibicurane kubana byizewe tubyohereza no mumahanga uzikeneye watwandikira kuri WhatsApp ukanze hano https://wa.me 0782 249 675

   uri   cg  🔴Ariko ugira imihango   cyane🙆‍♂️😭😭🔴Ugira   itari kumurongo none bituma ugira imihango   🙆‍♂️🔴Ujya ubura im...
20/09/2023



uri cg

🔴Ariko ugira imihango cyane🙆‍♂️😭😭

🔴Ugira itari kumurongo none bituma ugira imihango 🙆‍♂️

🔴Ujya ubura imihango kandi ?? iminsi utarayijamo

✅Waba ujya cyane 🩸🩸

Ubu twakuzaniye kirambye

mpamagara kuri 0782 249 675 ngufashe

💟  ​   :​💟+25072249675★Isukura mu gitsina.★Irinda ikanica mikorobe mbi ziza mu gitsina.★irinda kuma mu gitsina ukagira u...
19/09/2023

💟 ​ :​💟
+25072249675

★Isukura mu gitsina.
★Irinda ikanica mikorobe mbi ziza mu gitsina.
★irinda kuma mu gitsina ukagira ububobere no mu gihe cy'imibonano mpuza bitsina
★ikiza kuzana ururenda runuka mu gitsina.
★iringaniza aside cg ubusharire burinda igitsina.
★irinda ikanavura infections na tricomunase
★ivura kwishimagura mu gitsina ikavura n'udusebe two mu gitsina.
★itera guhumura neza mu gitsina no kumva hameze neza.
★iringaniza ikanegeranya neza imyanya ndangagitsina.
★irinda kuzana imiburu ku gitsina mu gihe wogoshe.

: IYI : ikoze mu buryo bw'umwimerere, kandi bw'amazi,yagenewe kwoza mu gitsina gore. Ukeneye ibindi bisobanuro waduhamagara cg ukatwandikira kuri WhatsApp:+250782249675.Roho nziza mu mubiri muzima
💟​​MURAKOZE CYANE!

Address

Kigali
Kigali

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when ISARO Health posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share

Share on Facebook Share on Twitter Share on LinkedIn
Share on Pinterest Share on Reddit Share via Email
Share on WhatsApp Share on Instagram Share on Telegram