07/04/2026
Birashoboka cyane ko ukiri kurira amarira yahahise, wabuze uko wigobotora mubuzima bwahise , ubwo abandi bibuka mu kwa Kane gusa , wowe uhora uhura nimpamvu zikwibutsa ko nubundi haruwo wakabaye uriwe utazigera ubawe bikagutera kwiheba😭 ndabibona umeze neza neza nkumushoferi utwaye Imodoka Ibiganza biri kuri vora ariko wicaye ureba iyo Imodoka irikuva 😭 suko udashaka guhindukira ngo uhaguruka ngo ukomeze ariko ujya kwatsa Imodoka ubuzima bukakwibutsa ko ntabyujya kureba imbere biruta ibyo ahahise bikarangira uhindutse nk'umwiyahuzi cyane ko usanga abakwibutsa uwuriwe rimwe na rimwe aribabandi mubana cyangwa se bari hafi yawe!!! Ibikomere wuzuye byaguteye gukomeretsa abandi rimwe narimwe banagukundaga cyase nawe wakundaga ataruko ubishaka ahubwo aruko umutima wawe wanze gukomera ndetse ntiwigeze umenya ko nawe kubudakomeye bitera abandi kubabara hahandi nabo bakwita ayandi mazina, umugome, umuhemu, umutindi, nayandi menci Kandi siko wahoze ndetse ubawumva waba mwiza ariko ahahise hakwimye urukundo wisanga utazi uko bakunda abomubana baziko ariko uteye nyamara ntibaziko uhora urwana nintambara yumvwa nawe gusa kuburyo iyo bagutereranye kabone nubwo waba wabigizemo uruhare uhita wumva kubaho ntacyo bimaze😭 cyane ko wakuze wigira inama, urumubyeyi, urumwana, urumuvandimwe, mbega ukowakuze ntiwigeze ubona ukubwira ngo mwana wanjye bigenda gutya wabikoze nkawe , ushaka nkawe , ukunda nkawe, ibyukora byose ntako ubutagize ngo bibe byiza ariko ahuva burigihe habyivangamo🥲 wagerageje gusenga Imana ntiwayibona, urataka cyane wibaza icyo yaguhoye, urarira cyane uyibaza icyatumye ikurema ubona ababayeho neza wowe urimo guhiga inyoni mwishyamba nka dawidi Kandi uvuka kubatambyi, ariko nagirango ngutangarize ko dawidi atagiye mwishyamba ngo abanze ahangane n'idubu,intare,ndetse nabagibeon Kandi atunzwe ninyoni abizi neza ko iwabo hari mayoneze atemerewe nogutungutsaho amazuru ngo Imana imwigishe kurasa goriath atabizi ubwibone bubanze bushire intebe yubwami ntiyari kuyicaraho✅ nubwo utinze mwishyamba humura Imana igutumyeho samweri burya yarakubonye ninayo yakujyanyeyo ariko ayowize arahagije nicyo gihe ngo usimbure Saul nicyo gihe ngo utegurirwe ameza nawe uryoherwe nkabandi Kandi nukuri Imana iragutunguye. Akira mwizina rya Yesu 🙏 niyigena ✍️
゚