Niyigena

Niyigena Imana niyoyonyine nishingikirijeho.

Data Mana yaremye isi n'ijuru wowe U*i gushyira burikimwe kumurongo ukamenya Aho isanzure, inyanja , isi nibiyirimo byos...
27/04/2026

Data Mana yaremye isi n'ijuru wowe U*i gushyira burikimwe kumurongo ukamenya Aho isanzure, inyanja , isi nibiyirimo byose bigomba kubarizwa nushimwe ko nange wahisemo ko mbarizwa aha mubazima bagihumeka nukuri nubihererwe icyubahiro

Nyemerera Kandi ngaruke imbere yawe ayamasaha ndakwinginze umbone neza ibyatuma ntagaragara neza Imbere yawe ubimpanagurishe amaraso ya Yesu nukuri kuko ndagukeneye. Ndiwawundi umwe waremye bitagutunguye wawundi uvuka mumaraso wahisemo utitaye kukuba yanduye ntibyakubujije kundema kubwo umugambi imfiteho ✅

Data mwiza Kandi namenyeko kimwe mubyigenzi bituma urema umuntu ubumukeneyeho ubusabane muburyo bumwe cyangwa ubundi nange nyuzwe nokuganira nawe Kandi umpe ugutwi kumva ibyumbwira kuko nikenci mvuga ngusaba cyase nkuganiriza ariko ngewe kumva ijwi ryawe bikananira hakaba ubwo nguma gutegereza ibisubizo wampaye kera🤦 uyumunsi ndashaka kumva ijwi ryawe u*ibure amatwi yanjye numve ibyumbwira Kandi unyemerere ntuceceke kuko ndabizi nabyo ujya ubikora ariko mbabarira umurikishirize mumaso hawe Hera mbone umucyo wawe undasira.

Ntakindi kinzinduye uretse kukwereka iki cyumweru cyose ntangiye .nyemerera ngishyire mumaboko yawe Mana Imigambi yumwanzi yose izaburizwemo kuko iminsi yanjye nibiyibarizwamo ariwowe ugiye kubiyobora.
Ijambo ryawe riravuga ngo Uwiteka niwe mungeri wanjye sinzakena niyompamvu nkwiyambaje ngo unyobore muri buri munsi w'iki cyumweru ahonzanyura hose Ube Imbere yanjye✍️✅.

Kandi Mana ndagusaba imbaraga nshya nkuko wanditse ngo abagutegereza bahabwa imbaraga nshya nange unkureho umunaniro, ubwoba, amaganya, nyuzuzamo amahoro arenze uko umutima wanjye wabitekereza,.

Mu kazi kange, mumuryango wanjye ndetse nomubyo ntekereza byose , unyereke inzira nyayo nkuko ijambo ryawe rivuga muri zaburi 32;8nzagutoza Kandi nzakwereka inzira inyuramo, nange umpe guhagarara munshingano zanjye nkuko bikwiye✅

Uwiteka mwami wanjye nukuri unyemerere ngusabe Kandi iki cyumweru cyose kizabe icyumugisha , ahonababaye unyomore, ahonacitse intege umpumurize Kandi umpe izindi mbaraga Kandi ikicyumweru umfashe ibyomaze igihe ntegereje nzabibonere Ibisubizo byabyo Kandi byiza.

Ikicyumweru Kandi nkweretse nabandi bose bameze nkange abandenze nabo ndenze Bose mbashyize mubiganza byawe ibyo nsabye byose nabo uzabibakorere .

Nukuri Kandi nongeye kukwereka abababaye, abashavuye, ababuze inzira, ababuze Ibisubizo, babandi babona kobyarangiye, abafite indwara zananiranye , nukuri ikicyumweru gihinduke icyumweru cyamashimwe kuribo ubatungure ubereke ko witwa NDIHO NDUWONDIWE KANDI NZAHORAHO nkuko wabibwiye mose ndakwinginze rema ibitwenge mumutima yayabashavuye Kandi ikicyumweru buriwese usomye iyi Post umuhe umugisha, umuhindure umugisha abere abandi umugisha 🙏

Nkuko ijambo ryawe rivuga mu baheburayo 13;5 sinzaguta sinzagutererana Kandi sinzaguhana nange Niko nkwizeye nizeyeko ikicyumweru ntangiye urikumwe nange, Kandi ko nzagisoza nkiri mumugisha wawe mwizina rya Yesu 🙏. niyigena ✍️

Uwiteka mugitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, mugitondo nzajya nerekeza gusenga kwange kuri wowe mbe maso ntegereje. Nzaj...
26/04/2026

Uwiteka mugitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, mugitondo nzajya nerekeza gusenga kwange kuri wowe mbe maso ntegereje. Nzajya nkunganyira mugitondo, kumwanywa yihangu na nimugoroba, nawe uzumva ijwi ryanjye unsubize 🙏 zaburi:5;4, 55;18 uyumunsi ntiwibagirwe gusenga ahari Imana yakumva gusenga kwawe.niyigena ✍️

Ni mushime Uwiteka mwambaze izina rye , mwamamaze imirimo yakoze mumahanga , mumuririmbire mwishimye, muvuge imirimo ita...
25/04/2026

Ni mushime Uwiteka mwambaze izina rye , mwamamaze imirimo yakoze mumahanga , mumuririmbire mwishimye, muvuge imirimo itangaje yakoze yose.
Nimwirate izina rye ryera n'imitima yabashaka Uwiteka .niyigena ✍️

Uyumunsi Imana ivugane nawe ibyo irigukora apana ibyo izakora  Kandi ikoreshe itegeko mwizina rya Yesu 🙏. niyigena ✍️   ...
24/04/2026

Uyumunsi Imana ivugane nawe ibyo irigukora apana ibyo izakora Kandi ikoreshe itegeko mwizina rya Yesu 🙏. niyigena ✍️

Data womu'ijuru Imana ya aburaham isaka na yakobo uyumunsi twongeye kugushima kuko uri Imana  yacu iteka  nkuko byandits...
22/04/2026

Data womu'ijuru Imana ya aburaham isaka na yakobo uyumunsi twongeye kugushima kuko uri Imana yacu iteka nkuko byanditse muri zaburi 103;1 ngo mutima wanjye himbaza Uwiteka umuhimbarize ko Ari mwiza Kandi imbabazi ze zihoraho iteka kuko zaburi ya 136 ibivuga Kandi natwe twarabibonye dufite zaburi zacu nyinci Cyane.

Data mbere yabyose tubanje guca bugufi Imbere yawe tugusaba imbabazi zibyaha
Byacu byose turakwinginze ngo utwezeho gukiranirwa kose haribyo tubatwakoze tubyibuka harinibyo dukora tutaziko aramafuti ariko wowe U*i ibuhishwe kuturusha niyompamvu tugusabye ngo uduhe umutima mushya 🧘
Mubyeyi wacu mwiza mwiza Kandi uyumunsi utwemerere uduhe ubwenge ubuhanga nubushoshozi nkuko wabihaye salom Kandi uduhe umutima wumva Kandi U*i gutandukanya ikiza n'ikibi ✅

Kandi data turagusabye ngo utubere ubuhungiro, nigihome cyacu nkuko usanzwe uri ubuhungiro bwacu n'imbaraga zacu kuko turabizi ntujya ubura mubyago nomumakuba. Uyumunsi Kandi Mana turakwinginze ngo udukize Ibigeragezo nkuko wabikijije Daniel murwobo rw'intare Kandi nukuri uduhe kugumana ubudahemuka nka yobu kabone nubwo byaba bidusaba kukwihakana🙏

Uyumunsi turasabye ngo utwuzuze amahoro yawe nkuko wavuze muri yohana 14 ngo amahoro yawe urayadusigiye nukuri tugusabye umutima udahungabanye, uduhe kwizera gukomeye nku kw'aburaham Kandi utwuzuze mo urukundo Atari rwarundi rwihanganira bimwe gusa ahubwo rwihanganira byose

Uyumunsi Kandi nukuri wumve gusaba kwacu kuko dusabye umugisha nkawawundi wahaye yabesi kuko utamuhaye umugisha gusa ahubwo wamukijije numubabaro Kandi iturinde kuva munzira zawe ahubwo uduhe kugutegereza kugirango duhabwe imbaraga nshya.

Ntago Kandi twakibagirwa gusabirana nkuko wabidutegetse mwami niyompamvu dushyize imbere yawe abarimukaga , abaremerewe, abarushye, abashonje, ababaye, abarimubuhungiro, abarwaye,abari mumahanga, igihugu cyacu Uwiteka urebe muri buriruhande rw'umuntu wese usomye iyi Post usubize icyo agusaba . Kandi turakwizeye urimwiza uratwumva, uratu*i niwowe U*i Imigambi yabyose niyompamvu tudashidikanya kuri burikimwe dusabye mwizina rya Yesu 🙏.niyigena ✍️

Izina ry'Imana rihore rihimbazwa iteka kuko ubwenge imbaraga n'amaboko byose Ari ibyayo✅✍️niyo inyuranya Ibihe n'imyaka ...
19/04/2026

Izina ry'Imana rihore rihimbazwa iteka kuko ubwenge imbaraga n'amaboko byose Ari ibyayo✅✍️niyo inyuranya Ibihe n'imyaka niyo yimura abami ikimika abandi igiha abanyabwenge ubwenge n'abazi kwitegereza ikabaha kumenya Kandi ihishura Ibihishwe by'ahatagerwa, izi nibyo mumwijima kuko umucyo ubana nayo. Uyumunsi Imana iguhe ubwenge n'imbaraga ihindure Ibihe byawe kuba byiza Kandi iguhishurire ibyiza byihishe mubu*ima bwawe . Niyigena ✍️
Daniel 2:20-22

Ibyufite suko arukubera ko u*i gukora cyane cyangwa ngo ubufite ubwenge kurusha abandi ahubwo n'ubuntu Imana yakugiriye ...
16/04/2026

Ibyufite suko arukubera ko u*i gukora cyane cyangwa ngo ubufite ubwenge kurusha abandi ahubwo n'ubuntu Imana yakugiriye Kandi jya u*irika ko ahari icyo yabiguhereye arukugirango uzatabare abandi mugihe nk'iki bityo ntukirengagize ugukeneyeho ubufasha kuko iyaguhaye yabasha kukwambura igahereza nabandi ejo utaziyemera ukagwa uwarihasi nawe yafashwe ikiganza ukisanga ugizwe nuwo wimye ugatangira kwigaya Kandi utagifite nububasha bwokubikosora. Imana iguhe impano idahana abandi hanyuma iguhe umugisha kugirango ubere umugisha abandi. Niyigena ✍️

16/04/2026

15/04/2026

Uyumunsi Imana iguhe kwizera guhindura amayira.Niyigena✍️

Nibyo umaze igihe murusengero Usenga ukora imirimo myiza ugerageza gufasha abandi urumuririmbyi, urumukiristo, urumuvuga...
14/04/2026

Nibyo umaze igihe murusengero Usenga ukora imirimo myiza ugerageza gufasha abandi urumuririmbyi, urumukiristo, urumuvuga butumwa mwiza ukora ibishoboka byose ngo ubohore abandi Ariko igitangaje wowe wabuze ugukura mugoyi zikuboshye nubwo usenga usengana umubabaro, umuruho, amarira, amaganya nabyabindi byose bizwi nawe n' Imana yonyine ndetse ntujya utinyuka nokubivugaho kugirango utagusha bagenzi bawe cyane ko ubona ntawabasha kugufasha kwikorera uwo mutwaro gusa iyowiherereye ubufite intimba yarenze igisobanuro cy'ubu*ima bwawe🥲 ndabizi uri wamuyobozi mwiza uyobora abandi ku Mana ndetse benci muri bo bamaze kwakira ibisubizo bakandagira mumashimwe ariko wowe harinubwo wibaza niba ibona abandi wowe itakureba !!!! Gusa humura nubwo bimeze gutyo suko itakubonye suko itakumva suko idafite ibisubizo byawe simpumyi, ntibeshya, ntiyivuguruza, ahubwo yari impamvu yigihe kitaragera ngo Yesu yinjire murusengero rwawe Kandi akihagera humura singombwa ko umubwira ibikuruhije byo ubwabyo bizivuga kuko birabizi neza ko impamvu bihatinze aruko Yesu atarahagera none ho uyumunsi Yesu amanukire kugutabara uyumunsi Yesu aze ariwowe umuzanye uyumunsi isi yose irare Imenye ko utasenze baal uyumunsi Yesu atangaze umucyo kubu*ima bwawe, uyumunsi Yesu ahindure Amateka, uyumunsi Yesu ahindure amagambo wakire iyindi page nshya nziza kubu*ima bwawe mwizina rya Yesu 🙏 Mark1:21-niyigena ✍️

Ubw'idufiteho umugambi ntituri imfabusa✅✅✅ uyumunsi Imana ikwereke agaciro kawe. Niyigena ✍️
10/04/2026

Ubw'idufiteho umugambi ntituri imfabusa✅✅✅ uyumunsi Imana ikwereke agaciro kawe. Niyigena ✍️

Yewe naome we wagerageje guhunga Ibigeragezo  Aho waru*iko ugiye gutora agahenjye ariko wisanga mubigeragezo birenze  nd...
09/04/2026

Yewe naome we wagerageje guhunga Ibigeragezo Aho waru*iko ugiye gutora agahenjye ariko wisanga mubigeragezo birenze ndetse bikomeye kurushaho!! muminsi mike kandi yikurikiranya wahombye byinci hatavuyemo n'umuryango gusa nubwo bimeze biryo ubu*ima bukaba busana nabi ndetse u*iko ntanukikwitayeho ariko humura Imana yagusigarije Rusi uzatangiza inkuru nshya y'ubu*ima bwawe akakwinjiza mumugisha wawe. Uyumunsi Imana itangize inkuru nshya kubu*ima bwawe mwizina rya Yesu. Rusi1;1-Niyigena ✍️

Address

London Colney
00000

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Niyigena posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Practice

Send a message to Niyigena:

Share