09/10/2025
ni iki?
Ni ibice by’umubiri w’ibere bihinduka bikamera nk’utubyimba cyangwa uduturugunyu,bishobora kuba bikomeye cyangwa byoroshye,rimwe bikababaza cg ukabana nabyo bitakubabaza.
Byitwa “lumps” cyangwa “masses”,kandi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.
Reka turebe zimwe muri zo;
Hari impamvu zifitanye isano n’imihindagurikire y’imisemburo ari nazo ziri ku isonga,ariko hari n'izindi ndwara.
a)Impamvu zihuza n’imihindagurikire (izo ni nyinshi cyane)
Iyo na byiyongereye cyangwa bigabanutse cyane (nk’igihe cy’ukwezi,mu gihe utwite cyangwa wageze muri menopause).
Ibyo bituma imoko z’amabere zirega zikabyimba cyangwa rimwe na rimwe zikazamo amazi(bikunda kwitwa fibrocystic changes).
Ibi bibyimba bikunze kwibasira abagore bakiri mu myaka y’uburumbuke(20–45).
b)
Ni ikibyimba kitari cancer ariko gikomeye gishobora kwinyeganyeza mu ibere ku buryo iyo ukozeho ushobora kucyumva.
Nacyo gikunze kuboneka ku bakiri bato,ariko gikomeza kuba ikibyimba gusa nta mpungenge zuko cyagutera cancer.
c)
Ni utubyimba twuzuyemo amazi.
Akenshi utu turababaza cyane mu gihe cy’iminsi y’ukwezi.
Gushiramo amazi birashoboka mu gihe wivuje.
d)
Ni ikibyimba gikomeye cyane kinahangayikisha abakirwaye kubera ko ibere rigeraho rikamungwa ryose rikazana ibisebe,iyo hatabayeho kwivuza hakiri kare kirakomeza kigakura cyane ari nako cyangiza uturemangingo tw'ibere kidasubira inyuma,icyi ni indwara mbi yica nubwo n'ibindi twavuze hejuru bishobora kuguhitana utivuje neza.
Bimwe mu byakuburira ko mu mabere yawe hatangiye kuzamo ibibyimba:
Ibere rirahinduka mu miterere(kubyimba,kumanuka cyangwa rigatangira kuzaho ibisa n'amabara inyuma)
Uruhu rwaryo rukamera nk’urufite udusebe cyangwa “orange peel”
Kuzana amaraso cyangwa ibisa n'umweru ku ibere.
Ibyo imisemburo itera ku bibyimba byo mu mabere yazamutse cg yabaye mikeya,
Kugabanuka kwa estrogène na progesterone(nka menopause)bishobora gutuma ibibyimba byari bisanzwe bigabanuka,kuko amabere nayo agenda agabanuka mu bunini.
Ariko ku bantu bakoresha hormone replacement therapy (HRT),bishobora gutuma ibibyimba bishya bivuka cyangwa ibisanzwe bigakomeza gukura.
Ni ryari ugomba kwihutira kujya kwa muganga?
Jya wihutira kwisuzumisha niba ubona:
-Ikibyimba mu ibere kitigeze kibaho mbere.
-Ibere ryahindutse mu isura cyangwa mu buryo risanzwe rigaragara.
-Ibere ririmo gusohora ibintu bisa n'umweru cyangwa amaraso.
-Ibere rigenda ryiyongera mu bunini ku buryo budasanzwe.
Muganga akora ultrasound cyangwa mammographie kugira ngo barebe niba cyateza ibyago cyangwa kidakabije ku buryo buhangayikishije cyane.
Uko wabigenza ngo wirinde cyangwa ukurikirane ubuzima bwiza bw’amabere yawe.
√Gukora “breast self-exam” buri kwezi (kwipima amabere yawe n’Imoko)kare ku itariki imwe nyuma y’imihango.
√Kurya ibiribwa bifasha kuringaniza imisemburo nk'imboga z’icyatsi n'imbuto,ibinyampeke,amavuta cg amata ya soya,flaxseeds, Inyunganiramirire,...
√Kwirinda ibinyobwa byinshi bifite caffeine (kawa nyinshi)ku bantu bafite ibimenyetso byo kubyimba amabere.
√Kugabanya cg kwirinda izonga n'itabi.
Kuri ubungubu inyunganiramirire zirimo gufasha abantu benshi kwirinda bene ubu bwoko bw'ibibyimba byo mu mabere harimo n'izindi nyinshi zigufasha kugira ubuzima bwiza ukiri muzima mugihe uzinyoye utararwara ndetse zikanahangana no gukuramo ibi bibyimba mu gihe wamaze kubirwara.
Vugana n'inzobere zigufashe +250783250599 (WhatsApp & Call)
Injira muri group ya WhatsApp uzajya umenyeramo ibigendanye n'ubuzima 👇👇👇👇👇
https://chat.whatsapp.com/IOkXrbdRw3k4IJ4speprhI?mode=ems_copy_t